Toogle Left

MENYA URUGAGA RW’ABAHESHA B’INKIKO B’UMWUGA

Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu gutanga ubutabera binyura mu nzira nyinshi kandi akenshi zitihuta ugereranyije n’uko ababukenera baba babyifuza. Me NIYONKURU Jean AimeKugira ngo mu rwego rw’amategeko ubutabera butangwa n’Inkiko ziba zaciye imanza zikagaragaza mu byemezo byazo abatsinze n’abatsinzwe bube bwuzuye, ni uko uwatsinze aba yabonye icyo yatsindiye bikozwe n’uwatsinzwe.Ubu buryo bwo kwibwiriza gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inkiko n’izindi nyandikompesha abantu ntibakunda kubwitabira cyane kubera umuco mubi wo kutubahana hagati y’ababuranyi n’abagiranye amasezerano.
Iyo ibyemezo by’Inkiko n’izindi nyandikompesha bidashyizwe mu bikorwa ku neza, nibwo hashobora kwifashishwa Abahesha b’Inkiko kugira ngo bahatire abo bireba kubikora ku ngufu za Leta. Abahesha b’Inkiko bari mu byiciro bibiri (2) bikurikira:
1. Abahesha b’Inkiko b’Umwuga;
2. Abahesha b’Inkiko batari ab’Umwuga.
Nk’uko inyito zabo zibigaragaza, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ni umuntu wese wemerewe n’itegeko gukora umurimo wo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inkiko n’izindi nyandikompesha ziriho inyandikompuruza, no gukora indi mirimo ijyanye n’Ububasha bwe, ariko akaba yarabigize umwuga.Naho Umuhesha w’Inkiko utari uw’Umwuga ni umukozi wa Leta ufite imirimo ashinzwe uhabwa n’inshingano zo kuba Umuhesha w’Inkiko mu gihe akiri muri uwo murimo.Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bibumbiye mu Rugaga rwabo ari narwo rukurikirana imikorere yabo ya buri munsi hagamije kubaka ubunyamwuga no kubahiriza amategeko.Abatari ab’Umwuga bakurikiranwa n’Inzego zibakuriye mu kazi kabo gasanzwe.
Mu rwego rwo kongererwa ubushobozi biciye mu mahugurwa n’inama bihoraho baba Abahesha b’Inkiko b’Umwuga baba n’Abatari ab’Umwuga bagenerwa ubufasha na Minisiteri ifite ubutabera mu nshingano zayo n’abandi bafatanyabikorwa.
Ibihembo by’imirimo ikorwa n’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite Ubutabera mu nshingano ze.
Inzego z’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, imikorere yazo n’uko zuzuzanya n’izindi nzego biteganywa n’Itegeko No 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko ryatangajwe mu Igazeti ya Leta No 14 yo ku wa 08 Mata 2013. Ndabashishikariza kumenya ibirikubiyemo kugira ngo mumenye Serivisi zitangwa n’Abahesha b’Inkiko muri rusange n’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga by’umwihariko.
Mugire amahoro.

Me NIYONKURU Jean Aimé,
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga.

Toogle Right